Fodey Security yahagaritswe gukorera mu Rwanda Sosiyete yigenga ikora ibyo gucungira ababishoboye umutekano, izwi nka ya Fodey Security, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2013, yahagaritswe gukorera ibikorwa byayo byo gucunga umutekano ku butaka bw’u Rwanda, inasabirwa gufatirirwa imitungo. Ihagarikwa ry’iyi sosiyete ryatangajwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana, ubwo yitabaga inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kabiri ngo asobanure ibijyanye n’itegeko rizagenga amasosiyete yigenga akora ibijyanye no gucunga umutekano mu Rwanda. Minisitiri Harerimana yagize ati : “Ubu tuvugana Fodey twayihagaritse, ndetse hari n’umuntu wayo turimo gukurikirana vuba vuba. Twatanze impapuro ku Isi hose ngo abe yafatwa.” Imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ntabwo Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana, yabitinzeho, ndetse n’umwe mu bayobozi bayo barimo gusha
We inform to forge business oriented thinking