Huye : Impinja zitarengeje ibyumweru 2 zatoraguwe zajugunywe na ba nyina
Mu bitaro bya Kabutare hari impinja ebyiri z’abahungu zajugunywe n’ababyeyi batamenyekanye, rumwe rukaba rwaratowe mu bisi bya Huye, urundi rutoragurwa mu mudugudu wa Taba.
Nk’uko tubikesha Radiyo Rwanda, izi mpinja zose ntizirarenza ibyumweru bibiri aho urwatoraguwe mu bisi bya Huye rumaze icyumweru kirenga rutoraguwe naho urundi rwo ntiharamara iminsi itatu rutoraguwe.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabutare birimo kwita kuri izi mpinja, Dr. Saleh Niyonzima avuga ko nyuma yo kubona izi mpinja zatangiye kwitabwaho n’ibitaro, yongera anasaba abakobwa cyangwa abagore bajugunya impinja kujya birinda gusama aho kujugunya izo mpinja.
Yagize ati “Dukunze kwakira impinja nk’izi ziba zatoraguwe zigashyikirizwa ubuyobozi tukabarera mbere y’uko babona imiryango ibitaho kuko ba nyina baba batarabashije kuboneka. Birababaje ko umwana yazakura akamenya ko yajugunywe n’umubyeyi we akiri agahinja, biramukomeretsa cyane ikiruta ni uko habaho kwirinda kurusha kubyara abo kujugunya.”
Si ubwa mbere mu karere ka Huye havuzwe impinja zijugunywa na ba nyina bakimara kuzibyara, nk’uko bivugwa na Niwemugeni Christine, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye, ariko kikaba ari ikibazo gisa n’aho cyaburiwe umuti.
Niwemugeni yagize ati “Ni ikibazo gihoraho tugishakisha umuti wacyo urambye n’ubwo bikigoye, tugerageza kwita ku bana batoraguwe dufatanyije n’inzego z’ubuzima mu gihe dutegereje ko haboneka umuryango wemera kubarera ariko tunabona ufite ubushobozi.”
Radio Rwanda yongeyeho ko guhera mu ntangiro z’uyu mwaka, akarere ka Huye kabarurwamo impinja zisaga esheshatu ndetse n’abakobwa cyangwa abagore batari bake bagiye bafatirwa mu cyuho gukuramo inda n’ababikekwagaho
Comments
Post a Comment