Impano zihabwa abageni zifite ibisobanuro biremereye mu muco
Mu muco nyarwanda mu mihango yo gusaba no gukwa abageni bahabwa impano zisobanura umuco nyarwanda, agaseke kakaba gafite ubusobanuro bwinshi ugereranyije n’ibindi.
Abakuru baganiriye na IGIHE basobanuye ko mu mpano zitangwa zirimo Agaseke, inkangara, inkongoro n’igisabo bidakwiye kubura mu mpano zitangwa.
Nsanzigabo Valens w’imyaka 76 utuye i Muhanga, umwe mu basaza bakuze baganiriye na IGIHE, yavuze ko umuco nyarwanda ugomba gushyigikirwa ntucike, ati ”Ababyiruka bagomba kujya begera abakuze bakabagira inama iterambere ntiribabuze umuco, kuko umuco nyarwanda ubitse byinshi kandi byiza, bigomba kubahirizwa kandi ntibibangamire iterambere.”
Icyo buri mpano isobanura
Agaseke
Agaseke kavuga ko umukobwa w’Umunyarwandakazi agomba gukora ubukwe ari isugi, bityo umugabo we akazaba ariwe upfundura ibanga yabikiwe n’umugeni we.
Agaseke kanavuga ko umukobwa ukoze ubukwe agomba kwita ku mugabo we, bityo akajya amubikira ibanga, binasobanura kuzigama no kubika, urugo rukaba rufite ubutunzi ntavogerwa.
Mu muco nyarwanda iyo umugeni basangaga atari isugi basubizaga iwabo agaseke karimo ubutumwa busobanura ko basanze umugeni bahawe atari isugi.
Benshi mu baganiriye na IGIHE bavuze ko batazi niba kuri ubu ubusobanuro bumwe bucyubahirizwa, kuko hari bamwe bakora ubukwe batari amasugi cyangwa benda kubyara.
Nsanzigabo umwe mu basaza bakuze baganiriye na IGIHE, yavuze ko umuco nyarwanda ugomba gushyigikirwa ntucike, ati ”Ababyiruka bagomba kujya begera abakuze bakabagira inama iterambere ntiribabuze umuco, kuko umuco nyarwanda ubitse byinshi kandi byiza, bigomba kubahirizwa kandi ntibibangamire iterambere.”
Bamwe mu bahanzi baririmbye indirimbo zigaragaza agaciro k’Agaseke. Urugero ni nk’indirimbo Agaseke karapfundikiye n’izindi.
Igisabo
Igisabo ni igikoresho cyo mu muco nyarwanda, cyifashishwa mu gikorwa cyo gucunda amata. Amata asobanura ikinyobwa gifitiye umubiri akamaro, n’ubutuntu.
Igisabo cyifashishwa mu mihango itandukanye mu birori byo gushyingira, aho umukobwa ahabwa impano y’Igisabo ikaba isobanura guhorana amata ku ruhimbi.
Igisabo gihabwa agaciro ku buryo bavuga ko mu muco nyarwanda aho kijishe ntawe uhatera ibuye, bityo buri munyarwanda wese agomba kucyubaha.
Inkongoro
Inkongoro ni impano nziza yifuriza abageni gutunga, bagahorana amata, bakakira abaje babagana, kandi bakagira urubyaro ruhorana inkongoro.
Inkangara nazo zisobanura impano abageni bahabwa babifuriza kuzatunga, bakagwiza imyaka bityo ibigega byabo bigahora bisendereye.
Si ibi gusa bihabwa abageni mu gihe cyo gusaba no gukwa, banahabwa imbuto zitandukanye zibifuriza uburumbuke no guhorana ibigega byuzuye imbuto n’imyaka.
Comments
Post a Comment