U Rwanda rwinjiye mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ryo kubungabunga amahoro
Ishuri ry’u Rwanda ritanga amahugurwa ku bijyanye no kubaka no kubungabunga amahoro riri i Nyakinama (Rwanda Peace Academy - RPA), ryinjiye mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ibigo bitanga amahugurwa ku kubungabunga amahoro (IAPTC : International Association of Peacekeeping Training Centres) ; rikaba ari iry’ubukorerabushake mu bushakashatsi, uburezi n’amahugurwa ku kubungabunga amahoro.
Kuba umunyamuryango w’iri shyirahamwe, ikigo, urwego, cyangwa umuntu ku giti cye, bigomba kuba byiyemeje ibyo gukora ubushakashatsi, kwigisha no guhugura ku kubungabunga amahoro no kwitabira inama ngarukamwaka y’inteko rusange ya IAPTC.
Nk’uko tubikesha umuyobozi wa RPA, Col. Jill Rutaremara, iki cyemezo cyaje gikurikira ubutumwa bwaturutse mu bunyamabanga bwa IAPTC i New Delhi mu Buhinde, butumira iri shuri ry’u Rwanda, kwitabira inama rusange ngarukamwaka ya 19 y’iryo shyirahamwe, yabereye i Dhaka muri Bangladesh kuva ku itariki ya 28 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2013, yakiriwe na Bangladesh Institute of Peace Support Operations Training (BIPSOT).
Ishuri ry’u Rwanda ritanga amahugurwa ku bijyanye no kubaka no kubungabunga amahoro riri i Nyakinama, ryatorewe kuyobora ishami rishinzwe imyigishirize mu matsinda, muri ane arigize ariyo abasivili, abasirikare, abapolisi n’itsinda ry’abashinzwe kwigisha.
Ayo matsinda ayoborwa n’abanyamuryango ku buryo bungana hakurikijwe uturere tune tw’umugabane w’Isi ari two Afurika, Amerika, u Burayi n’Aziya yegereye inyanja ya Pasifika. Inama rusange y’ubutaha izabera muri Indonesia mu 2014.
Kuba umunyamuryango wa IAPTC bazongera imbaraga z’amahugurwa atangwa n’iri shuri ry’u Rwanda ; bitume iri shuri rigendana na politike y’ubufasha igezweho mu bikorwa byo kubugabunga amahoro kandi binarizamurire ibisabwa mu gutanga amahugurwa ; bazajya basangira ubunararibonye ku mahugurwa n’uburyo atangwa, binatume basobanukirwa ibirebana n’umuco w’ibigo n’inzego bitandukanye mu myitwarire irebana n’abasirikare, abapolisi n’abasivili mu kubungabunga amahoro, bizaha kandi ishuri ry’u Rwanda amahirwe yo gukorana, ubutwererane n’ibindi bigo no guhuza ubufatanye.
Ku birebana n’iterambere, kuwa 25 Ukwakira 2013 i Musanze, Umuyobozi w’Ishuri ry’u Rwanda ritanga amahugurwa ku bijyanye no kubaka no kubungabunga amahoro n’Umuyobozi mukuru wa EASFCOM (Eastern Africa Standby Force Coordination Mechanism) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibigo byombi ku bijyanye no kuyobora amahugurwa n’ubushakashatsi.
Comments
Post a Comment