Fodey Security yahagaritswe gukorera mu Rwanda
Sosiyete yigenga ikora ibyo gucungira ababishoboye umutekano, izwi nka ya Fodey Security, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2013, yahagaritswe gukorera ibikorwa byayo byo gucunga umutekano ku butaka bw’u Rwanda, inasabirwa gufatirirwa imitungo.
Ihagarikwa ry’iyi sosiyete ryatangajwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana, ubwo yitabaga inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kabiri ngo asobanure ibijyanye n’itegeko rizagenga amasosiyete yigenga akora ibijyanye no gucunga umutekano mu Rwanda.
Minisitiri Harerimana yagize ati : “Ubu tuvugana Fodey twayihagaritse, ndetse hari n’umuntu wayo turimo gukurikirana vuba vuba. Twatanze impapuro ku Isi hose ngo abe yafatwa.”
Imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ntabwo Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana, yabitinzeho, ndetse n’umwe mu bayobozi bayo barimo gushakishwa ntabwo amazina ye aramenyekana.
Aganira n’abanyamakuru, Eddie Sebera, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amasosiyete yigenga akora ibikorwa byo kurinda umutekano mu Rwanda, yavuze ko babwiwe ko Fodey Security yahagaritswe kubera ko hari bimwe mubyo Fodey itujuje mu byo Polisi isaba kuri izi sosiyete zicunga umutekano.
Ubu aho iyi sosiyete yakoreraga ibikorwa byo gucunga umutekano hashyizwe abandi bakozi b’andi masosiyete ashinzwe gucunga umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare, we yatangarije Radiyo KFM ko akomeje gukurikirana ibya Fodey Security, nyuma akaza gutangaza bimwe mu byatumye Fodey Security ihagarikwa.
Usibye mu Rwanda Fodey Security, isanzwe ikorera muri Uganda mu Burundi, Kenya, Ethiopia ndetse na Tanzania.
Comments
Post a Comment