Musanze : Yubahutse ibigabiro bya Gihanga ahasiga ubuzima
Buhanga Eco-Park iherereye mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze , ahitwa ku Bwimo bwa Gihanga aho basobanura amateka y’ umwami Gihanga, wahanze u Rwanda wari uhatuye, hakaba haranakorerwaga imihango yo Kwimika abami b’u Rwanda, Umugabo umwe wigabije ibigabiro byaho akabibazamo imivure yahasize ubuzima nyuma yo kutubaha iby’umuco gakondo.
Mu muco gakondo iby’i Bwami ntibivogerwa kandi n’ahakorerwaga imihango itandukanye ya gakondo harubahwagwa, bakamenya ko ari ntavogerwa. Joseph Hategekimana umukozi wa RDB ushinzwe gusobanura amateka yo kuri uyu musozi ,yatangarije abanyamakuru ko ibigabiro by’umwami Gihanga mu mwaka wa 1977 byigabijwe n’umugabo witwa Ntumira abibajemo imivure kuyihavana biba ikibazo anahasiga ubuzima.
Avuga ko ibi byatewe n’uko ibi biti byakorerwagaho imihango itandukanye, bikanavugirwaho imitongero.
Hategekimana wabonye ibi biba wanashyinguwe uwo mugabo, yagize ati “Ibigabiro by’aha byabaga byaratongerewe, umugabo witwa Ntumira yarabyigabije asaba abagabo babiri kubimubarizamo imivure, batemaho amashami abiri babazamo imivure. Babikoze abaturage bamubuza aranga, abagabo barabibaje bivamo imivure, nyuma imaze kuma baje kubyikorera ngo babimushyire , Ntumira ahita amererwa nabi bamujyana mu bitaro by’i Nyakinama aba arapfuye”.
Akomeza avuga ko abaje kubyikorera nabo bahawe amasubyo kugira ngo babagangahure, kuko bari batinyutse kwigabiza ibigabiro kizira, ariko abo bagabo bo baje baje kuba bazima.
Imivure yo atangaza ko yahasaziye ntawayubahutse,kuko yarasataguritsemo ibipande ku buryo ntawigeze atinyuka kuyigabiza.
Hategekimana atangaza ko kuri uyu musozi wo ku Bwimo bwa Gihanga, harimo ibiti bitandatu bindi by’ibigabiro birimo imitongero yimihango yahakorerwaga, ku buryo hagize ubyigabiza akabikoresha uko bidakwiye, byamuviramo ibibazo kuko kizira gutinyuka kwigabiza ibya Gihanga.
Icyo giti cyabaye intandaro y’urupfu rwa Ntumira, ni igiti gifite amateka akomeye mu Rwanda : cyitwa Inyabutatu nyarwanda, buri mwami wese wabayeho mu Rwanda, niho yimikirwaga, agatongerwa akabona kujya i Nyanza.
Ushaka kumenya amateka y’icyo giti kanda hano
Igiti cy'Inyabutatu nyarwanda nicyo cyakoze kuri Ntumira
Hategekimana ni umwe mu bashyinguye Ntumira, agaragaza igiti cyatumye
Comments
Post a Comment