Huye : Impinja zitarengeje ibyumweru 2 zatoraguwe zajugunywe na ba nyina Mu bitaro bya Kabutare hari impinja ebyiri z’abahungu zajugunywe n’ababyeyi batamenyekanye, rumwe rukaba rwaratowe mu bisi bya Huye, urundi rutoragurwa mu mudugudu wa Taba. Nk’uko tubikesha Radiyo Rwanda, izi mpinja zose ntizirarenza ibyumweru bibiri aho urwatoraguwe mu bisi bya Huye rumaze icyumweru kirenga rutoraguwe naho urundi rwo ntiharamara iminsi itatu rutoraguwe. Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabutare birimo kwita kuri izi mpinja, Dr. Saleh Niyonzima avuga ko nyuma yo kubona izi mpinja zatangiye kwitabwaho n’ibitaro, yongera anasaba abakobwa cyangwa abagore bajugunya impinja kujya birinda gusama aho kujugunya izo mpinja. Yagize ati “Dukunze kwakira impinja nk’izi ziba zatoraguwe zigashyikirizwa ubuyobozi tukabarera mbere y’uko babona imiryango ibitaho kuko ba nyina baba batarabashije kuboneka. Birababaj...
We inform to forge business oriented thinking