Skip to main content
 

Harategurwa amarushanwa ahuza ibigo byigenga

Harategurwa amarushanwa ahuza ibigo byigenga



Ishyirahamwe rigamije guteza imbere Siporo mu nzego z’imirimo, rirategura amarushanwa mu mikino inyuranye, biteganijwe ko azatangira ku wa 25 Mutarama 2013.
Nk’uko bitangazwa na Busabizwa Parfait, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rigamije guteza imbere siporo mu nzego z’abikorera (ARPST) akaba n’umunyamabanga Mukuru wa “Comite Olympique” mu Rwanda, amarushanwa ahuza ibigo by’abikorera ku giti cyabo ategurwa buri mwaka mu mupira w’amaguru, Basketball, Volleyball n’imikino ikinwa umuntu ku giti cye.
Ikindi atangaza ni uko amakipe ya mbere avuye mu bigo by’abikorera ku giti cyabo ndetse no mu bigo bya Leta na za Minisiteri, azahagararira igihugu mu marushanwa y’akarere.
Busabizwa atangaza ko intego bagamije muri uyu mwaka ari ukongera abakozi bakora siporo kuko na yo ari kimwe mu bituma umukozi agira ubuzima bwiza kandi akongera umusaruro. Akomeza agira ati “Turasaba abakoresha kugira uruhare rukomeye mu gutuma siporo itera imbere mu bigo bayobora, kandi bazitabire amarushanwa.”
Ubusanzwe amarushanwa ahuza Minisiteri n’ibigo bya Leta aba ku wa Gatanu nyuma ya saa sita ariko ibigo by’abikorera bo biteganijwe ko azajya aba kuwa Gatandatu no ku Cyumweru mu gitondo.
Ku birebana n’ibyo ikigo gisabwa ngo cyinjire mu irushanwa, Busabizwa Parfait atangaza ko ubu nta byemezo barafata, ahubwo basaba ibigo binyuranye gutegura urutonde rw’abakinnyi bakurikije umukino bahisemo, rukazagezwa ku biro by’ishyirahamwe bikorera kuri Stade Amahoro i Remera.
Ikindi agarukaho ni uko hatabuze inzitizi zibaho kuko nk’umwaka ushize ibigo 23 byonyine ni byo byashoboye kwitabira amarushanwa. Yongeraho ati “Hari ibigo byagiye bishaka gukinisha abantu batari abakozi babyo, ariko twarabikurikiranye ku buryo abazajya babikora tuzajya tubafatira ibyemezo.”
Uwambaza JMV, ushinzwe iterambere rya siporo rusange n’imyidagaduro muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, atangaza ko Minisiteri ikangurira abanyarwanda bose muri rusange gukora siporo kuko ifite akamaro haba ku mubiri no guteza imbere imibanire y’abantu. Atangaza ko hanogejwe amabwiriza n’amategeko kuko ikigo kizakinisha abatari abakozi bacyo kizabihanirwa.
Muri uyu mwaka ARPST yatumiye ibigo bigera kuri 43 kwitabira inama yo gutegura amarushanwa, abagejejweho ubutumwa ngo bagera kuri 20 ariko mu nama yo ku wa 15 Mutarama itegura amarushanwa hitabiriye ibigo bitandatu gusa. Biteganijwe ko inama itaha izaterana ku wa 22 Mutarama 2013, ku cyicaro cya ARPST kuri Stade Amahoro saa cyenda z’igicamunsi ; abazitabira amarushanwa bakaba basabwe kuzitwaza urutonde rw’abakinnyi hakurikijwe imikino bahisemo.
Biteganyijwe ko amarushanwa azatangizwa ku mugaragaro ku wa 25 Mutarama 2013 kuri Stade Amahoro.


L-R : Uwambaza JMV Ushinzwe iterambere rya siporo rusange n'imyidagaduro muri MINISPOC, Busubizwa Parfait Perezida wa ARPST na Lt Rwabuhihi Innocent Umunyamabanga Mukuru wa ARPST

Bamwe mu bitabiriye inama yo ku wa 15 Mutarama 2013

 
 
 

 
 
 
 
 
 
 

Comments

Popular posts from this blog

Improving Rwandan lives, One village at a time

Amanota y’ibizamini bya Leta yasohotse, abahungu banikiye abakobwa     Aba bana uko ari batatu ni abo muri Kigali Parents, Gasabo, bari mu 11 ba mbere mu gihugu. Uhereye ibumoso: Murekezi Ihirwe Patience wa mbere, Denis Shyaka Gasasira wa kane na Ihoza Annie Christella wa cumi, ariko akaba ari we mukobwa wa mbere kuko 9 ba mbere bose ari abahungu (Ifoto/Kisambira T) Minisiteri y’Uburezi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 16 Mutarama 2014, yashyize ahagaragara ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2013. Imibare igaragaza ko abakobwa babaye benshi mu gukora ibizamini, ariko ntibyababuza gutsindwa cyane ugereranyije na basaza babo bakoze ari bake. Minisiteri y’Uburezi yerekanye ko mu banyeshuri ibihumbi 163,092 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2013, abakobwa bangana na 89 537 (54%), abatsinze neza muri abo banga...

Diaspora Rwandans call for laws punishing genocide denial abroad

Rosine Mugunga, a member of the Rwandan community in Italy, contributes to a discussion on the fight against Genocide denial and minimisation between members of the Senate and Diaspora at the Parliamentary Buildings, while other delegates look on, in Kigali on Monday. Representatives of the Rwandan Diaspora from around the world urged the Senate to step up advocacy for enactment of laws against denial and trivialisation of the 1994 Genocide against the Tutsi in foreign countries. Photo: Emmanuel Kwizera Rwandans living and working abroad have challenged the Senate to push for the enactment of laws punishing denial and minimisation of the 1994 Genocide against Tutsi, globally. They made the appeal on Monday in Kigali during a meeting with the Rwanda Senate. The meeting intended to encourage the Rwandan community abroad to step up efforts against denial or trivialisation of the Genocide, especially outside Rwanda. The request came after a senatorial report released ...