Skip to main content
 

Harategurwa amarushanwa ahuza ibigo byigenga

Harategurwa amarushanwa ahuza ibigo byigenga



Ishyirahamwe rigamije guteza imbere Siporo mu nzego z’imirimo, rirategura amarushanwa mu mikino inyuranye, biteganijwe ko azatangira ku wa 25 Mutarama 2013.
Nk’uko bitangazwa na Busabizwa Parfait, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rigamije guteza imbere siporo mu nzego z’abikorera (ARPST) akaba n’umunyamabanga Mukuru wa “Comite Olympique” mu Rwanda, amarushanwa ahuza ibigo by’abikorera ku giti cyabo ategurwa buri mwaka mu mupira w’amaguru, Basketball, Volleyball n’imikino ikinwa umuntu ku giti cye.
Ikindi atangaza ni uko amakipe ya mbere avuye mu bigo by’abikorera ku giti cyabo ndetse no mu bigo bya Leta na za Minisiteri, azahagararira igihugu mu marushanwa y’akarere.
Busabizwa atangaza ko intego bagamije muri uyu mwaka ari ukongera abakozi bakora siporo kuko na yo ari kimwe mu bituma umukozi agira ubuzima bwiza kandi akongera umusaruro. Akomeza agira ati “Turasaba abakoresha kugira uruhare rukomeye mu gutuma siporo itera imbere mu bigo bayobora, kandi bazitabire amarushanwa.”
Ubusanzwe amarushanwa ahuza Minisiteri n’ibigo bya Leta aba ku wa Gatanu nyuma ya saa sita ariko ibigo by’abikorera bo biteganijwe ko azajya aba kuwa Gatandatu no ku Cyumweru mu gitondo.
Ku birebana n’ibyo ikigo gisabwa ngo cyinjire mu irushanwa, Busabizwa Parfait atangaza ko ubu nta byemezo barafata, ahubwo basaba ibigo binyuranye gutegura urutonde rw’abakinnyi bakurikije umukino bahisemo, rukazagezwa ku biro by’ishyirahamwe bikorera kuri Stade Amahoro i Remera.
Ikindi agarukaho ni uko hatabuze inzitizi zibaho kuko nk’umwaka ushize ibigo 23 byonyine ni byo byashoboye kwitabira amarushanwa. Yongeraho ati “Hari ibigo byagiye bishaka gukinisha abantu batari abakozi babyo, ariko twarabikurikiranye ku buryo abazajya babikora tuzajya tubafatira ibyemezo.”
Uwambaza JMV, ushinzwe iterambere rya siporo rusange n’imyidagaduro muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, atangaza ko Minisiteri ikangurira abanyarwanda bose muri rusange gukora siporo kuko ifite akamaro haba ku mubiri no guteza imbere imibanire y’abantu. Atangaza ko hanogejwe amabwiriza n’amategeko kuko ikigo kizakinisha abatari abakozi bacyo kizabihanirwa.
Muri uyu mwaka ARPST yatumiye ibigo bigera kuri 43 kwitabira inama yo gutegura amarushanwa, abagejejweho ubutumwa ngo bagera kuri 20 ariko mu nama yo ku wa 15 Mutarama itegura amarushanwa hitabiriye ibigo bitandatu gusa. Biteganijwe ko inama itaha izaterana ku wa 22 Mutarama 2013, ku cyicaro cya ARPST kuri Stade Amahoro saa cyenda z’igicamunsi ; abazitabira amarushanwa bakaba basabwe kuzitwaza urutonde rw’abakinnyi hakurikijwe imikino bahisemo.
Biteganyijwe ko amarushanwa azatangizwa ku mugaragaro ku wa 25 Mutarama 2013 kuri Stade Amahoro.


L-R : Uwambaza JMV Ushinzwe iterambere rya siporo rusange n'imyidagaduro muri MINISPOC, Busubizwa Parfait Perezida wa ARPST na Lt Rwabuhihi Innocent Umunyamabanga Mukuru wa ARPST

Bamwe mu bitabiriye inama yo ku wa 15 Mutarama 2013

 
 
 

 
 
 
 
 
 
 

Comments

Popular posts from this blog

King Faisal Hospital secures $14m funding for expansion

                             King Faisal Hospital has secured $14M for expansion. (File)   King Faisal Hospital has secured $14M for expansion from the Eastern and Southern African Trade and Development Bank (TDB). The funds are aimed at further supporting ongoing  expansion of outpatient facilities including renovation  and construction of the outpatient block’s education and research centre, day care premium facilities. This is meant to allow patient flow and experience will be quicker and better, and each specialty clinic will now have a dedicated triage and consultation space.   Prof. Miliard Derbew, King Faisal Hospital Chief Executive Officer said that the funding comes at a time when the hospital’s primary focus is to improve patient experience and the application of cutting-edge medical technology “The construction of the education and research block will create an enabling enviro...

Kwita Izina: Who are the namers for 2022?

This year marks the 18th edition of Kwita Izina, a ceremony that marks the naming of new born babies. Held in Kinigi at the foothills of Volcanoes National Park, the namers will join communities living around Volcanoes National Park, the home of the endangered mountain gorillas, as well as rangers, trackers, researchers and friends from around the world to celebrate nature and conservation. The 20 baby gorillas to be named this year are members of the Noheli, Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba, Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro, and Hirwa families. The Prince of Wales (virtually) Charles, Prince of Wales, is the heir apparent to the British throne as the eldest son of Queen Elizabeth II and Prince Philip, Duke of Edinburgh. He has been heir apparent as well as Duke of Cornwall and Duke of Rothesay since 1952 and is both the oldest and the longest-serving heir apparent in British history. He was last in Rwanda in June this year where he had come to attend the Commonwealth...

Meet SOS mother Nikuze who won the Helmet Kutin award

  Nikuze Adrolata, a committed woman who spent 29 years at SOS Children’s Village Gikongoro in Nyamagabe District caring for vulnerable children who lost parental care, has received Helmet Kutin award. The Helmut Kutin Award recognizes extraordinary performances of SOS Children’s Villages co-workers who care for vulnerable children and have laid the foundation for them to have an independent future in 136 countries where the organization operates. SOS mothers like Nikuze live with children in a family house in SOS Children’s Villages where they support the children’s individual needs and establish strong bonds with them like a biological mother. Nikuze never got married and devoted her life to caring for vulnerable children until today. She was selected after successfully completing comprehensive six-month training on child protection and alternative care for children who lost parental care. So far Nikuze has cared for 53 children since 1992 when she joined SOS Children’s Village G...