Abagororwa bafungiye kure y’imiryango yabo bagiye kuhegerezwa
Yanditswe ku itariki ya: 16-01-2013 - Saa: 13:04' | |
Komiseri mukuru w’imfungwa n’abagororwa aganira n’abafungiye muri gereza ya Bugesera.
Ibyo Komiseri Mukuru Paul Rwarakabije yabitangaje kuwa 15/01/2013 ubwo yasuraga ibikorwa by’abari mu gihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG) n’abafungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Bugesera.
Kimwe mu bibazo bamugaragarije ni ikijyanye n’abafungiye kure y’imiryango yabo bikabagora gusurwa no kubona amakuru ku bijyanye n’imanza zabo. Komiseri Mukuru Paul Rwarakabije yavuze ko icyo kibazo RCS igiye kuzashakirwa umuti.
Agira ati “abafungiye kure y’imiryango yabo bagiye kwegerezwa hafi, ibyo bikemure ikibazo cy’abamwe mubafungwa badafite amadosiye kuko azakurikiranirwa hafi”.
Rwarakabije Paul aganira n’abakora TIG muri Bugesera.
Gereza ya Bugesera ifite abafungwa n’abagororwa 2772 ariko 1349
bakomoka kure y’imiryango yabo, abenshi muri bo bakaba bakomoka mu ntara
y’Amajyepfo.Rwarakabije yavuze ko icyo gikorwa kizahera kuri abo bafite ibibazo hanyuma kigakomereza no ku bandi. Ati “ibi si ubwa mbere bigiye gukorwa kuko twabikoze muri gereza ya Kabuga kandi byerekana umusaruro mwiza”.
Uru ruzinduko rwari rugamije kureba aho umushinga urwego rw’igihugu rushinzwe imfunga n’abagororwa rufatanyamo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire ugeze ushyirwa mu bikorwa, aho abagororwa n’abakora TIG bahanga imihanda ahazubakwa amazu no gusura ibikorwa bya TIG ndetse n’ibya gereza ya Bugesera; nk’uko bitangazwa na Komiseri Mukuru Paul Rwarakabije.
Mu biganiro Komiseri mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa yagiranye n’abo bari muri TIG yabasabye kurushaho kurangwa n’imyitwarire myiza mu byo bakora kandi asaba abayobozi b’inzego zibayobora kujya bakemura ibibazo byabo hakiri kare.
Ibibazo ataboneye ibisubizo bagiye kubishakira umuti mu maguru mashya.
Komiseri Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa
yanasuye ibikorwa nyongeramusaruro bya Gereza ya Bugesera bishingiye
ahanini ku buhinzi n’ubworozi, maze aganira n’imfungwa n’abagororwa bari
muri iyo gereza.Ibindi bibazo cyane cyane ibijyanye n’ubutabera byagaragajwe n’uhagarariye abagororwa, Komiseri mukuru wa RCS yabasezeranije kuzabikurikirana bigakemuka mu maguru mashya.
Mu bagororwa bafungiye muri gereza ya Bugesera, abagera ku 2293 bafungiye kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, 580 bafungiye ibyaga bisanzwe. 32 ni abanyamahanga ndetse n’abagera 64 bakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko.
Comments
Post a Comment