Skip to main content

Abagororwa bafungiye kure y’imiryango yabo bagiye kuhegerezwa

Yanditswe ku itariki ya: 16-01-2013 - Saa: 13:04'
 
   

Komiseri mukuru w’imfungwa n’abagororwa aganira n’abafungiye muri gereza ya Bugesera.
Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa aratangaza ko urwo rwego rugiye kwihutira gukemura bimwe mu bibazo abafungwa n’abagororwa bafite cyane cyane icyo gufungirwa kure y’imiryango yabo.
Ibyo Komiseri Mukuru Paul Rwarakabije yabitangaje kuwa 15/01/2013 ubwo yasuraga ibikorwa by’abari mu gihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG) n’abafungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Bugesera.
Kimwe mu bibazo bamugaragarije ni ikijyanye n’abafungiye kure y’imiryango yabo bikabagora gusurwa no kubona amakuru ku bijyanye n’imanza zabo. Komiseri Mukuru Paul Rwarakabije yavuze ko icyo kibazo RCS igiye kuzashakirwa umuti.
Agira ati “abafungiye kure y’imiryango yabo bagiye kwegerezwa hafi, ibyo bikemure ikibazo cy’abamwe mubafungwa badafite amadosiye kuko azakurikiranirwa hafi”.
Rwarakabije Paul aganira n'abakora TIG muri Bugesera.
Rwarakabije Paul aganira n’abakora TIG muri Bugesera.
Gereza ya Bugesera ifite abafungwa n’abagororwa 2772 ariko 1349 bakomoka kure y’imiryango yabo, abenshi muri bo bakaba bakomoka mu ntara y’Amajyepfo.
Rwarakabije yavuze ko icyo gikorwa kizahera kuri abo bafite ibibazo hanyuma kigakomereza no ku bandi. Ati “ibi si ubwa mbere bigiye gukorwa kuko twabikoze muri gereza ya Kabuga kandi byerekana umusaruro mwiza”.
Uru ruzinduko rwari rugamije kureba aho umushinga urwego rw’igihugu rushinzwe imfunga n’abagororwa rufatanyamo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire ugeze ushyirwa mu bikorwa, aho abagororwa n’abakora TIG bahanga imihanda ahazubakwa amazu no gusura ibikorwa bya TIG ndetse n’ibya gereza ya Bugesera; nk’uko bitangazwa na Komiseri Mukuru Paul Rwarakabije.
Mu biganiro Komiseri mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa yagiranye n’abo bari muri TIG yabasabye kurushaho kurangwa n’imyitwarire myiza mu byo bakora kandi asaba abayobozi b’inzego zibayobora kujya bakemura ibibazo byabo hakiri kare.
Ibibazo ataboneye ibisubizo bagiye kubishakira umuti mu maguru mashya.
Ibibazo ataboneye ibisubizo bagiye kubishakira umuti mu maguru mashya.
Komiseri Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yanasuye ibikorwa nyongeramusaruro bya Gereza ya Bugesera bishingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi, maze aganira n’imfungwa n’abagororwa bari muri iyo gereza.
Ibindi bibazo cyane cyane ibijyanye n’ubutabera byagaragajwe n’uhagarariye abagororwa, Komiseri mukuru wa RCS yabasezeranije kuzabikurikirana bigakemuka mu maguru mashya.
Mu bagororwa bafungiye muri gereza ya Bugesera, abagera ku 2293 bafungiye kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, 580 bafungiye ibyaga bisanzwe. 32 ni abanyamahanga ndetse n’abagera 64 bakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko.

Comments

Popular posts from this blog

Improving Rwandan lives, One village at a time

Kwita Izina: Who are the namers for 2022?

This year marks the 18th edition of Kwita Izina, a ceremony that marks the naming of new born babies. Held in Kinigi at the foothills of Volcanoes National Park, the namers will join communities living around Volcanoes National Park, the home of the endangered mountain gorillas, as well as rangers, trackers, researchers and friends from around the world to celebrate nature and conservation. The 20 baby gorillas to be named this year are members of the Noheli, Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba, Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro, and Hirwa families. The Prince of Wales (virtually) Charles, Prince of Wales, is the heir apparent to the British throne as the eldest son of Queen Elizabeth II and Prince Philip, Duke of Edinburgh. He has been heir apparent as well as Duke of Cornwall and Duke of Rothesay since 1952 and is both the oldest and the longest-serving heir apparent in British history. He was last in Rwanda in June this year where he had come to attend the Commonwealth...

Diaspora Rwandans call for laws punishing genocide denial abroad

Rosine Mugunga, a member of the Rwandan community in Italy, contributes to a discussion on the fight against Genocide denial and minimisation between members of the Senate and Diaspora at the Parliamentary Buildings, while other delegates look on, in Kigali on Monday. Representatives of the Rwandan Diaspora from around the world urged the Senate to step up advocacy for enactment of laws against denial and trivialisation of the 1994 Genocide against the Tutsi in foreign countries. Photo: Emmanuel Kwizera Rwandans living and working abroad have challenged the Senate to push for the enactment of laws punishing denial and minimisation of the 1994 Genocide against Tutsi, globally. They made the appeal on Monday in Kigali during a meeting with the Rwanda Senate. The meeting intended to encourage the Rwandan community abroad to step up efforts against denial or trivialisation of the Genocide, especially outside Rwanda. The request came after a senatorial report released ...