Skip to main content

Kigali : Inyubako zitorohereza abafite ubumuga zigiye gukorwamo umukwabo


 

Mu gihe umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire byashyizeho amabwiriza ku bubaka amagorofa ku gira ngo bajye banagena uburyo bworohereza abafite ubumuga kuyazamuka, inama y’igihugu y’abafite ubumuga iravuga ko igiye kongera kugenzura niba ayo mabwiriza acyubahirizwa kuko ngo hari inyubako basanga zitabyubahiriza cyangwa hakabaho no gutezuka.
Nubwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko inyubako zisabwa kugira asanseri (ascenseur/elevator) ari izirengeje amagorofa atatu, abafite ubumuga bavuga ko ibyo bidahagije kuko ngo hari n’iziba zifite munsi y’uwo mubare ariko ntizigire ubundi buryo bworohereza abafite ubumuga kuzizamuka.
Mugisha ufite ubumuga bw’amaso, yabwiye IGIHE ati : "Erega ntabwo asanseri ari cyo kibazo cya mbere. Hari n’ibipimo ngenderwaho byakagombye kuba byubahiriza, hari igihe usanga inyubako ifite asanseri ariko ari nto cyane ku buryo nk’umuntu uri ku kagare adashobora kuryinjizamo. Icya kabiri ni uko haba hari indi nzira isennye igomba kuba iri iruhande rw’amadarage, ariko hari aho utayisanga."
Akomeza agira ati : "Ibyo ni ibintu bibiri byakagombye kugendana ; ikindi kandi ni uko asanseri i Kigali, usanga hari ibindi bintu zibura nk’uburyo bwo kubwira agayirimo aho igeze cyangwa igiye, kugira uburyo bwo kumenya kuyikoresha kw’abatabona n’ibindi. Sinenga imbaraga zishyirwaho mu kwita ku bafite ubumuga, gusa ariko hari hakwiye kongerwamo n’izindi kugira ngo ibyo byose bitarakosoka birangire."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel avuga ko mu mwaka wa 2012 bakoze igenzura kandi ubu bakaba bagiye kongera kurisubiramo kugira ngo barebe ababa bariraye.
Agira ati : "Iki kibazo turakizi, ni yo mpamvu umwaka wa 2012, mu gutegura umunsi w’abafite ubumuga, twakoze igenzura tukareba inyubako zitandukanye mu gihugu hose : zaba amavuriro, amashuri, amasoko n’izindi, tureba ko zujuje ibisabwa."
Ndayisaba akomeza avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego zibifitiye ubushobozi bakongera gukora irindi genzura.
Agira ati : "Ubu tugiye gusubira inyuma turebe izo nyubako zubakwa zitabyuje, hari n’abakibikora kandi hari abakozi babishinzwe mu turere, nibiba ngombwa tuzanandikira abubatse izo nyubako cyangwa minisiteri ibishinzwe."
Akomeza agira ati : "Hari ababikora hari n’abatabikora, naguha urugero rw’isoko rya Nyarugenge, ufashe akarere ka Kicukiro umuntu ashobora kuva muri etaje ya mbere akagera mu ya nyuma nta kibazo. Icy’ingenzi si asanseri, uko inyubako yaya ireshye kose, nishaka ibe ifite imwe, uko bayubaka kose, bakagombye gushyiraho ikintu kigufasha kujya heguru. …yaba ifite ebyiri cyangwa irengeje eshatu, icya ngombwa ni uko ifasha umuntu kugera iyo agomba kugera."
Rangira Bruno, umuvugizi w’umujyi wa Kigali avuga ko kuva mu mwaka wa 2010 nta nyubako n’imwe yemererwa kuzamurwa itujuje ibyangombwa.
Yabwiye IGIHE ati : "Ndizera ntashidikanya ko kuva mu mwaka wa 2010 nta nyubako yari yongera kuzamuka itujuje ibyo byose. Turazigenzura kandi iyo inyubako irengeje etaje eshatu nibwo isabwa kuba yashyirwamo asanseri."
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ivuga ko iri genzura rizakorwa muri Gashyantare 2014 aho bazafatanya n’inzego zitandukanye cyane cyane Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire bakongera gukora iryo genzura mu gihugu hose.
Mu mwaka wa 2012 Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire cyasohoye raporo ivuga ku myubakire aho hari hanagaragajwemo inyubako zitujuje ibyangombwa byorohereza abafite ubumuga kuzikoresha. Byakozwe nyuma y’aho amabwiriza yari yatanzwe agena ko abubatse batujuje ibyo bisabwa bagomba kubikosora.

Comments

Popular posts from this blog

Improving Rwandan lives, One village at a time

Amanota y’ibizamini bya Leta yasohotse, abahungu banikiye abakobwa     Aba bana uko ari batatu ni abo muri Kigali Parents, Gasabo, bari mu 11 ba mbere mu gihugu. Uhereye ibumoso: Murekezi Ihirwe Patience wa mbere, Denis Shyaka Gasasira wa kane na Ihoza Annie Christella wa cumi, ariko akaba ari we mukobwa wa mbere kuko 9 ba mbere bose ari abahungu (Ifoto/Kisambira T) Minisiteri y’Uburezi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 16 Mutarama 2014, yashyize ahagaragara ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2013. Imibare igaragaza ko abakobwa babaye benshi mu gukora ibizamini, ariko ntibyababuza gutsindwa cyane ugereranyije na basaza babo bakoze ari bake. Minisiteri y’Uburezi yerekanye ko mu banyeshuri ibihumbi 163,092 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2013, abakobwa bangana na 89 537 (54%), abatsinze neza muri abo banga...

Diaspora Rwandans call for laws punishing genocide denial abroad

Rosine Mugunga, a member of the Rwandan community in Italy, contributes to a discussion on the fight against Genocide denial and minimisation between members of the Senate and Diaspora at the Parliamentary Buildings, while other delegates look on, in Kigali on Monday. Representatives of the Rwandan Diaspora from around the world urged the Senate to step up advocacy for enactment of laws against denial and trivialisation of the 1994 Genocide against the Tutsi in foreign countries. Photo: Emmanuel Kwizera Rwandans living and working abroad have challenged the Senate to push for the enactment of laws punishing denial and minimisation of the 1994 Genocide against Tutsi, globally. They made the appeal on Monday in Kigali during a meeting with the Rwanda Senate. The meeting intended to encourage the Rwandan community abroad to step up efforts against denial or trivialisation of the Genocide, especially outside Rwanda. The request came after a senatorial report released ...