Skip to main content

Kigali : Inyubako zitorohereza abafite ubumuga zigiye gukorwamo umukwabo


 

Mu gihe umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire byashyizeho amabwiriza ku bubaka amagorofa ku gira ngo bajye banagena uburyo bworohereza abafite ubumuga kuyazamuka, inama y’igihugu y’abafite ubumuga iravuga ko igiye kongera kugenzura niba ayo mabwiriza acyubahirizwa kuko ngo hari inyubako basanga zitabyubahiriza cyangwa hakabaho no gutezuka.
Nubwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko inyubako zisabwa kugira asanseri (ascenseur/elevator) ari izirengeje amagorofa atatu, abafite ubumuga bavuga ko ibyo bidahagije kuko ngo hari n’iziba zifite munsi y’uwo mubare ariko ntizigire ubundi buryo bworohereza abafite ubumuga kuzizamuka.
Mugisha ufite ubumuga bw’amaso, yabwiye IGIHE ati : "Erega ntabwo asanseri ari cyo kibazo cya mbere. Hari n’ibipimo ngenderwaho byakagombye kuba byubahiriza, hari igihe usanga inyubako ifite asanseri ariko ari nto cyane ku buryo nk’umuntu uri ku kagare adashobora kuryinjizamo. Icya kabiri ni uko haba hari indi nzira isennye igomba kuba iri iruhande rw’amadarage, ariko hari aho utayisanga."
Akomeza agira ati : "Ibyo ni ibintu bibiri byakagombye kugendana ; ikindi kandi ni uko asanseri i Kigali, usanga hari ibindi bintu zibura nk’uburyo bwo kubwira agayirimo aho igeze cyangwa igiye, kugira uburyo bwo kumenya kuyikoresha kw’abatabona n’ibindi. Sinenga imbaraga zishyirwaho mu kwita ku bafite ubumuga, gusa ariko hari hakwiye kongerwamo n’izindi kugira ngo ibyo byose bitarakosoka birangire."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel avuga ko mu mwaka wa 2012 bakoze igenzura kandi ubu bakaba bagiye kongera kurisubiramo kugira ngo barebe ababa bariraye.
Agira ati : "Iki kibazo turakizi, ni yo mpamvu umwaka wa 2012, mu gutegura umunsi w’abafite ubumuga, twakoze igenzura tukareba inyubako zitandukanye mu gihugu hose : zaba amavuriro, amashuri, amasoko n’izindi, tureba ko zujuje ibisabwa."
Ndayisaba akomeza avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego zibifitiye ubushobozi bakongera gukora irindi genzura.
Agira ati : "Ubu tugiye gusubira inyuma turebe izo nyubako zubakwa zitabyuje, hari n’abakibikora kandi hari abakozi babishinzwe mu turere, nibiba ngombwa tuzanandikira abubatse izo nyubako cyangwa minisiteri ibishinzwe."
Akomeza agira ati : "Hari ababikora hari n’abatabikora, naguha urugero rw’isoko rya Nyarugenge, ufashe akarere ka Kicukiro umuntu ashobora kuva muri etaje ya mbere akagera mu ya nyuma nta kibazo. Icy’ingenzi si asanseri, uko inyubako yaya ireshye kose, nishaka ibe ifite imwe, uko bayubaka kose, bakagombye gushyiraho ikintu kigufasha kujya heguru. …yaba ifite ebyiri cyangwa irengeje eshatu, icya ngombwa ni uko ifasha umuntu kugera iyo agomba kugera."
Rangira Bruno, umuvugizi w’umujyi wa Kigali avuga ko kuva mu mwaka wa 2010 nta nyubako n’imwe yemererwa kuzamurwa itujuje ibyangombwa.
Yabwiye IGIHE ati : "Ndizera ntashidikanya ko kuva mu mwaka wa 2010 nta nyubako yari yongera kuzamuka itujuje ibyo byose. Turazigenzura kandi iyo inyubako irengeje etaje eshatu nibwo isabwa kuba yashyirwamo asanseri."
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ivuga ko iri genzura rizakorwa muri Gashyantare 2014 aho bazafatanya n’inzego zitandukanye cyane cyane Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire bakongera gukora iryo genzura mu gihugu hose.
Mu mwaka wa 2012 Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire cyasohoye raporo ivuga ku myubakire aho hari hanagaragajwemo inyubako zitujuje ibyangombwa byorohereza abafite ubumuga kuzikoresha. Byakozwe nyuma y’aho amabwiriza yari yatanzwe agena ko abubatse batujuje ibyo bisabwa bagomba kubikosora.

Comments

Popular posts from this blog

King Faisal Hospital secures $14m funding for expansion

                             King Faisal Hospital has secured $14M for expansion. (File)   King Faisal Hospital has secured $14M for expansion from the Eastern and Southern African Trade and Development Bank (TDB). The funds are aimed at further supporting ongoing  expansion of outpatient facilities including renovation  and construction of the outpatient block’s education and research centre, day care premium facilities. This is meant to allow patient flow and experience will be quicker and better, and each specialty clinic will now have a dedicated triage and consultation space.   Prof. Miliard Derbew, King Faisal Hospital Chief Executive Officer said that the funding comes at a time when the hospital’s primary focus is to improve patient experience and the application of cutting-edge medical technology “The construction of the education and research block will create an enabling enviro...

Kwita Izina: Who are the namers for 2022?

This year marks the 18th edition of Kwita Izina, a ceremony that marks the naming of new born babies. Held in Kinigi at the foothills of Volcanoes National Park, the namers will join communities living around Volcanoes National Park, the home of the endangered mountain gorillas, as well as rangers, trackers, researchers and friends from around the world to celebrate nature and conservation. The 20 baby gorillas to be named this year are members of the Noheli, Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba, Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro, and Hirwa families. The Prince of Wales (virtually) Charles, Prince of Wales, is the heir apparent to the British throne as the eldest son of Queen Elizabeth II and Prince Philip, Duke of Edinburgh. He has been heir apparent as well as Duke of Cornwall and Duke of Rothesay since 1952 and is both the oldest and the longest-serving heir apparent in British history. He was last in Rwanda in June this year where he had come to attend the Commonwealth...

Meet SOS mother Nikuze who won the Helmet Kutin award

  Nikuze Adrolata, a committed woman who spent 29 years at SOS Children’s Village Gikongoro in Nyamagabe District caring for vulnerable children who lost parental care, has received Helmet Kutin award. The Helmut Kutin Award recognizes extraordinary performances of SOS Children’s Villages co-workers who care for vulnerable children and have laid the foundation for them to have an independent future in 136 countries where the organization operates. SOS mothers like Nikuze live with children in a family house in SOS Children’s Villages where they support the children’s individual needs and establish strong bonds with them like a biological mother. Nikuze never got married and devoted her life to caring for vulnerable children until today. She was selected after successfully completing comprehensive six-month training on child protection and alternative care for children who lost parental care. So far Nikuze has cared for 53 children since 1992 when she joined SOS Children’s Village G...