Amanota y’ibizamini bya Leta yasohotse, abahungu banikiye abakobwa
Aba
bana uko ari batatu ni abo muri Kigali Parents, Gasabo, bari mu 11 ba
mbere mu gihugu. Uhereye ibumoso: Murekezi Ihirwe Patience wa mbere,
Denis Shyaka Gasasira wa kane na Ihoza Annie Christella wa cumi, ariko
akaba ari we mukobwa wa mbere kuko 9 ba mbere bose ari abahungu
(Ifoto/Kisambira T)
Minisiteri y’Uburezi ku gicamunsi cyo
kuri uyu wa kane tariki 16 Mutarama 2014, yashyize ahagaragara ibyavuye
mu bizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri
yisumbuye mu mwaka ushize wa 2013. Imibare igaragaza ko abakobwa babaye
benshi mu gukora ibizamini, ariko ntibyababuza gutsindwa cyane
ugereranyije na basaza babo bakoze ari bake.
Minisiteri y’Uburezi yerekanye ko mu
banyeshuri ibihumbi 163,092 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza mu
mwaka wa 2013, abakobwa bangana na 89 537 (54%), abatsinze neza muri abo
bangana na 2,296 (42,01%), mu gihe abahungu bakoze bangana na 73 555
(45,11%), abatsinze neza muri bo bakaba bangana na 3 169 (57,99%).
Naho mu cyiciro cya mbere cy’amashuri
yisumbuye, abakoze bose bangana na 93 889 (97,32% by’abiyandikishije),
muri bo abakobwa bakaba ari 49 567 (52,79%). Imibare yatangajwe na
Minisiteri y’Uburezi iragaragaza ko muri abo bakoze, abatsinze ari 9
539, barimo abakobwa 3 405 (35,70%) naho abahungu bakaba 6134 (64,30%).
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)
yagaragaje ko umubare w’abanyeshuri bakoze ibizamini byo mu byiciro
byombi wiyongereye ugereranije n’umwaka ushize kuko harimo ikinyuranyo
cy’ibihumbi 12.000 bikaba byaraturutse ku banyeshuri bo mu cyiciro cya
mbere cy’amashuri yisumbuye bavuye kuri 81,053 muri 2012 bagera kuri
93,889 muri 2013.
Mu mashuri abanza, umunyeshuri wabaye
uwa mbere mu Rwanda hose ni Murekezi Ihirwe Patience wo ku ishuri ryitwa
Kigali Parents ryo mu karere ka Gasabo, naho mu mashuri yisumbuye ni
Ashimwe Christine wo muri Lycee Notre Dame de Citeaux, ishuri riherereye
mu karere ka Nyarugenge.
Ibigo byiganje mu gutsindisha neza
Ishuri rya Kigali Parents riherereye
mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, niryo ryaje ku isonga mu
gutsindisha cyane kuko mu banyeshuri 11 ba mbere mu gihugu, batanu
barimo babiri ba mbere ari abaryo.
Ku mwanya wa kabiri hari ishuri rya
Good Foundation Centre For Education rya Nyagatare, irya gatatu riba
Espoire de l’Avenir rya Bugesera rikurikiwe na L’Horizon rya Gasabo mu
Mujyi wa Kigali. Irya gatanu ni Hill Side riherereye mu Karere ka
Nyagatare, ku mwanya wa gatandatu hari Ecole International iri muri
Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Dore uko abanyeshuri 11 ba mbere mu mashuri abanza bakurikirana n'ibigo bigaho:
1. Murekezi Ishimwe Patience, Kigali Parents, Gasabo
2. Manzi Jonan, Kigali Parents, Gasabo
3. Mugisha Ambloze, Good Foundation Centre for Education, Nyagatare
4. Shyaka Gasasira Denis, Kigali Parents, Gasabo
5. Mazimpaka Benoit, Espoir de l'Avenir, Bugesera
6. Habinshuti Asifiwe Guerrison, L'Horizon, Gasabo
7. Ngenzi jabo Jean Aime', la Decouverte, Rwamagana
8. Muhindo Nelson, Hill Side, Nyagatare
9. Mugishawayo Aime' Cesaire, E. Internationale, Gasabo
10. Ihoza Annie Christella, Kigali parents, Gasabo
11. Nshimiye Michael, Hill Side, Nyagatare
Akarere ka Gasabo kihariye abanyeshuri batandatu muri abo 11 ba mbere ku rwego rw'igihugu.
Ku bijyanye n’icyiciro cya kabiri
gisoza amashuri yisumbuye ngo amanota yabo azashyirwa ahagaragara mu
kwezi gutaha kwa Gashyantare 2014.
Kuki abakobwa batsindwa kurusha abahungu?
Abajijwe impamvu abakobwa bakora
ikizamini ari benshi kurusha basaza babo ariko amanota yasohoka ugasanga
ari bo batsinzwe cyane, Minisitiri w’Uburezi Dr Biruta Vincent,
yasobanuye abanyamakuru ko biterwa n’impamvu nyinshi zirimo kuba akenshi
abakobwa bagira utuntu dutandukanye tubatesha umwanya ntibabone uko
bita ku masomo neza, nk’imirimo yo mu rugo, kuba basiba amashuri bitewe
n’impamvu zituruka ku miremere yabo (nko kujya mu mihango) ndetse
n’imyumvire ya bamwe mu babyeyi basibya abakobwa ugereranije n’abahungu.
Imbogamizi
MINEDUC yagaragaje ko umubare
w’abanyeshuri ndetse n’abarezi bari bafite umuco wo gukopera no gukopeza
wagabanutse nubwo utashira burundu.
Hari ibigo byagaragayeho amakosa
y’ubufatanyacyaha hagati y’abarezi n’abanyeshuri bagakopera ibizamini,
aha hakaba hatanzwe urugero rw’ishuri rya Rwimiyaga riherereye mu karere
ka Nyagatare, aho abanyeshuri 139 bafatanywe ikizamini cy’isomo
ry’Ubugenge (Physics), kandi akaba atari ubwa mbere bihabaye kuko
n’umwaka ushize wa 2012 byahagaragaye. Gusa ngo barabihaniwe haba mu
rwego rw’akazi n’ubundi buryo hakurijije amategeko.
Ku rundi ruhande hari abayeshuri
biyandikishije ariko ntibabashe gukora ibizamini bangana na 6%
by’abanyeshuri bose biyandikishije.
Niba ushaka kureba amanota
y'umunyeshuri, ushobora gukoresha telefoni igendanwa, aho wohereza
nimero y'umunyeshuri kuri 489, cyangwa se ukanyura ku rubuga rwa
interineti rw'Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi REB (www.reb.rw) ukareba ahanditse ngo "View Exams Results"
Murekezi Patience wegukanye umwanya wa mbere mu mashuri abanza, ari hamwe na se Murekezi Gaspard (Ifoto/Kisambira)
Gasasira
Shyaka Denis wabaye uwa kane mu gihugu, nawe wo muri Kigali Parents,
hamwe na se Gasasira Stephen, bishimira insinzi (Ifoto/Kisambira T)
Ihoza
Annie Christella wo muri Kigali Parents waje ku mwanya wa 10 mu gihugu,
ariko akaba ari we wa mbere mu bakobwa kuko 9 bamubanjirije bose ari
abahungu, aha yari kumwe na se Karenzi Vedaste (Ifoto/Kisambira T)
Murekezi Patience, Gasasira Denis na Ihoza Christella bari hamwe (Ifoto/Kisambira T)
Comments
Post a Comment