Amanota y’ibizamini bya Leta yasohotse, abahungu banikiye abakobwa                                          Aba  bana uko ari batatu ni abo muri Kigali Parents, Gasabo, bari mu 11 ba  mbere mu gihugu. Uhereye ibumoso: Murekezi Ihirwe Patience wa mbere,  Denis Shyaka Gasasira wa kane na Ihoza Annie Christella wa cumi, ariko  akaba ari we mukobwa wa mbere kuko 9 ba mbere bose ari abahungu  (Ifoto/Kisambira T)               Minisiteri y’Uburezi ku gicamunsi cyo  kuri uyu wa kane tariki 16 Mutarama 2014, yashyize ahagaragara ibyavuye  mu bizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri  yisumbuye mu mwaka ushize wa 2013. Imibare igaragaza ko abakobwa babaye  benshi mu gukora ibizamini, ariko ntibyababuza gutsindwa cyane  ugereranyije na basaza babo bakoze ari bake.       Minisiteri y’Uburezi yerekanye ko mu  banyeshuri ibihumbi 163,092 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza mu  mwaka wa 2013, abakobwa bangana na 89 537 (54%), abatsinze neza muri abo  banga...
We inform to forge business oriented thinking