Skip to main content

Posts

Showing posts from November, 2013
   Fodey Security yahagaritswe gukorera mu Rwanda   Sosiyete yigenga ikora ibyo gucungira ababishoboye umutekano, izwi nka ya Fodey Security, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2013, yahagaritswe gukorera ibikorwa byayo byo gucunga umutekano ku butaka bw’u Rwanda, inasabirwa gufatirirwa imitungo. Ihagarikwa ry’iyi sosiyete ryatangajwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana, ubwo yitabaga inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kabiri ngo asobanure ibijyanye n’itegeko rizagenga amasosiyete yigenga akora ibijyanye no gucunga umutekano mu Rwanda. Minisitiri Harerimana yagize ati : “Ubu tuvugana Fodey twayihagaritse, ndetse hari n’umuntu wayo turimo gukurikirana vuba vuba. Twatanze impapuro ku Isi hose ngo abe yafatwa.” Imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ntabwo Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana, yabitinzeho, ndetse n’umwe mu bayobozi bayo barimo gusha
  U Rwanda rwinjiye mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ryo kubungabunga amahoro   Ishuri ry’u Rwanda ritanga amahugurwa ku bijyanye no kubaka no kubungabunga amahoro riri i Nyakinama (Rwanda Peace Academy - RPA), ryinjiye mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ibigo bitanga amahugurwa ku kubungabunga amahoro (IAPTC : International Association of Peacekeeping Training Centres) ; rikaba ari iry’ubukorerabushake mu bushakashatsi, uburezi n’amahugurwa ku kubungabunga amahoro. Kuba umunyamuryango w’iri shyirahamwe, ikigo, urwego, cyangwa umuntu ku giti cye, bigomba kuba byiyemeje ibyo gukora ubushakashatsi, kwigisha no guhugura ku kubungabunga amahoro no kwitabira inama ngarukamwaka y’inteko rusange ya IAPTC. Nk’uko tubikesha umuyobozi wa RPA, Col. Jill Rutaremara, iki cyemezo cyaje gikurikira ubutumwa bwaturutse mu bunyamabanga bwa IAPTC i New Delhi mu Buhinde, butumira iri shuri ry’u Rwanda, kwitabira inama rusange n