Kwiga kaminuza igihe gito ntibizagabanya
agaciro k’impamyabumenyi; Dr Vincent BIRUTA
Abavuga ko
kugabanya imyaka yo kwiga kaminuza ikaba itatu aho kuba ine nk’ibyari bisanzwe baribeshya
kuko bazakomeza kwiga amasomo yari asanzwe yigwa mumyaka ine.
Minisitiri w, uburezi Dr
Vincent BIRUTA
Mukiganiro  yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu
tarik 13 Werurwe 2013 , Minisitiri w,uburezi  Dr  V
incent  BIRUTA yavuze ko  mu rwego rwo kuzamura  ireme ry,uburezi mu Rwanda  no guteza imbere uburezi bugera kuri bose ;myaka  yo kwiga kaminuza yagabanijwe ikava kuri ine
ikaba itatu. Aha Minisitiri akaba yasobanuye ko iri gabanya ry’igihe umuntu
amara yiga kaminuza ritazagabanya agaciro k’impamyabumenyi cyangwa
impamyabushobozi   nk’uko bamwe babyibaza. Yasobanuye ko amasomo
yari asanzwe yigwa mu gihe cy, imyaka ine ariyo azakomeza kwigwa kuko
icyagabanyijwe atari amasomo ahubwo ari igihe.
Minisitiri kandi  yakomeje asobanura ko iri gabanywa  ry’imyaka umuntu amara muri kaminuza rizafasha
mu kugabanya ikiguzi cyo kwiga kaminuza bityo bikazatuma umubare w’abiga muri
kaminuza wiyongera.Ibi ngo bizatuma amafaranga agera kuri 1,250,000 leta
yatangiraga umunyeshuri wiga  amasomo  y’ubumenyi (siyansi) ndetse n’agera ku  950,000 yatangirwaga abiga ibindi agabanuka  agere ku 830,000 y’u Rwanda. Bityo rero ngo
iri gabanuka rizatuma umubare w’abiga kaminuza wiyongera.
Iyi gahunda y’igabanuka ry’imyaka
umuntu amara muri kaminuza ikaba izatangirana na gahunda ya kaminuza imwe izaba
igizwe n’amashuri (colleges) atandatu nayo azaba afite amashami (schools) 17
muri Nzeli uyu mwaka w’2013.Nk’uko byemejwe n’inama y’abaminisitiri.
Iyi kaminuza nijyaho ikaba izakemura
ibibazo byinshi bijyanye n’ireme ry’uburezi; imicungire y’abakozi n’ibigo
bitandukanye bya kaminuza.
Kaminuza imwe ikazatuma kandi u Rwanda ruhangana mu ruhando rw’izindi kaminuza zo mu karere ndetse no ku isi hose.Ndetse n’abayisohotsemo nyuma y’iyi myaka itatu bakaba bashoboye guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.
Kaminuza imwe ikazatuma kandi u Rwanda ruhangana mu ruhando rw’izindi kaminuza zo mu karere ndetse no ku isi hose.Ndetse n’abayisohotsemo nyuma y’iyi myaka itatu bakaba bashoboye guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.
Comments
Post a Comment