Kuri uyu wagatatu tariki 13/03/2013 MINEDUC yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyerekeranye na “ Kaminuza imwe y’u Rwanda ndetse n’uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo ku banyeshuri bazayinjiramo”.
Kaminuza imwe izatuma kandi u Rwanda ruhangana mu ruhando rw’izindi kaminuza zo mu karere ndetse no ku isi hose.
Ku byerekeranye n’uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo ku banyeshuri bajya muri kaminuza, hazagenderwa ku byiciro by’ubudehe. Ikindi kandi iyi nguzanyo ntizongera kunyuzwa mu kigo cya Leta gishinzwe guteza imbere uburezi ( REB ), ahubwo Leta izayinyuza mu mabanki .
Umunyeshuri azajya yandika asaba inguzanyo, noneho banki imugenere ikurikije icyiciro cy’ubudehe arimo. Abari mu cyiciro cya 1 n’icya 2 bazajya bahabwa inguzanyo 100%. Abari mu cyiciro cya 3 n’icya 4 bazajya bahabwa 50%. Naho abari mu cyiciro cya 5 n’icya 6 nta nguzanyo bazahabwa. Iyi nguzanyo, uwayihawe wese azajya ayishyura nta rengayobora.
Ikindi ni uko ababyeyi nabo bazagira uruhare mu kwishyura imyigire y’umunyeshuri. Ibi bizagabanya umutwaro kuri Leta wo kwishyurira abanyeshuri bose , kandi bitume higa abanyeshuri benshi kuko igiciro cy’amashuri cyagabanyijwe. Ubu amashuri makuru ya Leta yose azishyura amafaranga ibihumbi 830 kandi mbere bishyuraga 1 ,250, 000 ku biga ibijyanye n’ubuvuzi n’ibihumbi 950 ku bandi basigaye.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko, abanyeshuri bazajya bahabwa buruse zihariye za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera ko batsinze neza, nabo barebwa n’ubu buryo bushya bwo gutanga inguzanyo.
Biteganyijwe ko iyi kaminuza izatangira muri Nzeli 2013. Ikazaba igizwe n’amashuri makuru (Colleges ) atandatu nayo azaba afite amashami 17( Schools) atandukanye. Abanyeshuri bazayigamo bose bakazagengwa n’ubu buryo bushya bwo gutanga inguzanyo.
Comments
Post a Comment