Skip to main content

Menya bamwe mu bantu bagize amateka akomeye mu gihe cya gikoroni mu Rwanda

 
Mu mateka y’u Rwanda hari abantu bakomeye bagiye bigaragaza cyangwa bakagaragara mu bikorwa byamenyekanye cyane mu mateka y’ u Rwanda. Abo barimo Abanyarwanda ndetse n’abazungu barimo abategetsi n’abihaye Imana. Bamwe muri abo bantu ni aba bakurikira :
SHARANGABO
Menya bamwe mu bantu bagize amateka akomeye mu gihe cya gikoroni mu Rwanda
Sharangabo ni mwene Rwabugiri Kigeri IV. Uyu Sharangabo azwi ho kuba ari we wakiriye abazungu igihe baje mu Rwanda. Sharangabo yatwaraga u Buganza bw’epfo i Rwamagana. Ni we wayoboye abazungu abajyana i Kageyo aho babonaniye na se Kigeri IV Rwabugiri (Mu murenge wa Kageyo akarere ka Ngororero ubu).
Abo bazungu bari bayobowe na Comte Gustav Adolph Von Goetzen w’Umudage bahuye tariki 12 Gicurasi1894. Nyuma yo kugeza Goetzen i Kageyo kwa Rwabugiri bivugwa ko uyu muzungu yahamaze iminsi ine kuko yahageze tariki 29 Gicurasi akahava tariki 2 Kamena.
ADOLPH VON GOETZEN
Menya bamwe mu bantu bagize amateka akomeye mu gihe cya gikoroni mu Rwanda1
Adolph Von Goetzen yabonanye na Kigeri IV Rwabugiri bamarana iminsi ine nyuma akomeza urugendo rwe mu karere aho yavuye ajya gutanga raporo y’uko urugendo rwagenze.
Umwami YUHI V MUSINGA
Menya bamwe mu bantu bagize amateka akomeye mu gihe cya gikoroni mu Rwanda2
Ni mwene Kigeri IV Rwabugiri. Yimye ingoma mu 1897 Mibambwe IV Rutarindwa amaze kugwa ku Rucunshu. Ingoma ye yaranzwe n’ingorane zikomeye z’ubutegetsi kuko yategetse igihe abazungu bageze mu Rwanda batangira kugenda bamwambura bumwe mu bubasha yari asanganywe nk’ umwami.
Azwiho kuba yaranganye n’abapadiri b’abazungu avuga ko bamugandishiriza abantu n’ingabo. Yarezwe na bamwe mu bo mu muryango we barimo ba nyirarume. Yakuwe ku bwami bigizwemo uruhare na Musenyeri Leon Classe bamucira i Kamembe nyuma bamucira i Moba muri Zaire (RDC). Aho niho yaguye mu 1944.
KABARE KA RWAKAGARA
Uyu ni musaza wa Kanjogera nyina wa Musinga. Azwiho kuba yararwanye mu ntambara yo ku Rucunchu ku ruhande rwa mwishywa we Musinga. Ni we wagize ati” Haguma umwami ingoma irabazwa”. Yayoboranye igihugu na mushiki we Kanjogera igihe Musinga yari akiri umwana ataregurirwa ubwami ari mu bagiriye umwami inama y’uko abapadiri bubaka kure y’ibwami. Yapfuye tariki 29 Werurwe 1911.
HANS RAMSAY
Menya bamwe mu bantu bagize amateka akomeye mu gihe cya gikoroni mu Rwanda3
Uyu ni we wazanye ibendera ry’u Budage arisigira  Musinga. Tariki ya 25 Werurwe 1897 uwo mudage yasanze u mwami Musinga i Gitwiko mu Karere ka Muhanga ubu, amuzaniye igipapuro  kiriho amasezerano yagiranye n’Abadage yo ku murinda.
Musenyeri HIRTH
Menya bamwe mu bantu bagize amateka akomeye mu gihe cya gikoroni mu Rwanda4
Uyu musenyeri yageze i Nyanza i bwami kwa Musinga tariki  2 Gashyantare 1897. Yari aherekejwe na ba padiri Brand na Barthelemy bahamara iminsi ibiri. Bahavuye berekeza i Mara mu Murenge wa Ruhashya bahava berekeza hakurya yaho i Save bahubaka Misiyoni (Paruwasi) ya mbere ya Save.
Musenyeri Hirith ni we washinze Seminari nkuru y’i Hangiro muri Tanzaniya yoherejwemo abafaratiri ba mbere b’Abanyarwanda. Ni na we washinze Seminari nto y’i Kabgayi. Yatabarutse tariki 6 Mata 1932.
Dr RICHARD KANDT
Menya bamwe mu bantu bagize amateka akomeye mu gihe cya gikoroni mu Rwanda5
Uyu yabaye Rezida w’ u Rwanda akurikiye De Clerck. Abanyarwanda bari baramwise Kanayoge. Yabaye Rezida wa mbere w’Umudage mu Rwanda mu 1907 ari na bwo yashyize umurwa mukuru w’u Rwanda i Kigali.
Musenyeri LEON CLASSE
Menya bamwe mu bantu bagize amateka akomeye mu gihe cya gikoroni mu Rwanda6
Leon Classe ni Umufaransa ukomoka  mu Ntara ya Lorraine  mu Bufaransa. Yavukiye i Metz tariki ya 28 Kamena 1874. Yabaye igisonga cya Musenyeri Hirth  anayobora icyitwaga Vikariati (icyo twagereranya na Diyosezi) ya mbere y’ i Kabgayi. Azwiho kuba ari we wanditse ibaruwa ndende yo kuburana igice cy’u Rwanda cy’i Gisaka n’u Buganza bwa ruguru cyari cyatwawe n’Abongereza ndetse ajya no kubisobanura i Burayi mu 1919.  Musenyeri Leon Classe yagize uruhare mu gukuraho Musinga no kwimika umwami Mutara III RUdahigwa.
BASEBYA BA NYIRANTWARI
Uyu yari umutwa wahoze mu ngabo z’Abashakamba za Rwabugiri. Nyuma y’intambara yo ku Rucuncu Basebya yifatanyije na  Ndungutse bagomera umwami Musinga wari umaze kugera ku ngoma. Basebya yagabweho igitero na Godowius afatanyije n’umutware Rwubusisi Yozefu  bamwica tariki 12 Mata 1912.
Umwami MUTARA III RUDAHIGWA KAROLI  LEWO PETERO
Menya bamwe mu bantu bagize amateka akomeye mu gihe cya gikoroni mu Rwanda7
Yavutse muri Werurwe 1911 yimye kuwa 16 Ukuboza 1931 atoranyijwe na Musenyeri Leo Classe. Azwiho kuba yarangaga akarengane. Yaciye ubuhake mu 1953. Yashyiraga igitsure ku batware batitabiraga inzira y’amajyambere n’abihaga gusuzugura. Yatanze tariki 25 Nyakanga 1959 afite imyaka 48.

Comments

Popular posts from this blog

Improving Rwandan lives, One village at a time

Meet SOS mother Nikuze who won the Helmet Kutin award

  Nikuze Adrolata, a committed woman who spent 29 years at SOS Children’s Village Gikongoro in Nyamagabe District caring for vulnerable children who lost parental care, has received Helmet Kutin award. The Helmut Kutin Award recognizes extraordinary performances of SOS Children’s Villages co-workers who care for vulnerable children and have laid the foundation for them to have an independent future in 136 countries where the organization operates. SOS mothers like Nikuze live with children in a family house in SOS Children’s Villages where they support the children’s individual needs and establish strong bonds with them like a biological mother. Nikuze never got married and devoted her life to caring for vulnerable children until today. She was selected after successfully completing comprehensive six-month training on child protection and alternative care for children who lost parental care. So far Nikuze has cared for 53 children since 1992 when she joined SOS Children’s Village G...
Next Move Is Obama’s After Boehner’s Tax Plan Fails Brendan Hoffman for The New York Times Speaker John A. Boehner arrived for a news conference on Friday in Washington. By  JACKIE CALMES Published: December 21, 2012 WASHINGTON — With House Republicans’ revolt over their leader’s tax plan the evening before, President Obama on Friday faced the challenge of finding a new tax-and-spending solution — perhaps working now with Senate Republicans — to prevent a looming fiscal crisis in January. The Fiscal Deadline in Washington The New York Times is following the talks between President Obama and Congressional leaders on the so-called fiscal cliff. Related Obama and Boehner Diverge Sharply on Fiscal Plan (December 20, 2012) Enlarge This Image Brendan Hoffman for The New York Times Speaker John A. Boehner of Ohio leaving a meeting Thursday with fellow House Republicans on talks over the “fiscal cliff.” Yet as the day dawned, officials ...