Menya bamwe mu bantu bagize amateka akomeye mu gihe cya gikoroni mu Rwanda
Mu mateka y’u Rwanda hari abantu bakomeye bagiye bigaragaza cyangwa bakagaragara mu bikorwa byamenyekanye cyane mu mateka y’ u Rwanda. Abo barimo Abanyarwanda ndetse n’abazungu barimo abategetsi n’abihaye Imana. Bamwe muri abo bantu ni aba bakurikira :SHARANGABO
Sharangabo ni mwene Rwabugiri Kigeri IV. Uyu Sharangabo azwi ho kuba ari we wakiriye abazungu igihe baje mu Rwanda. Sharangabo yatwaraga u Buganza bw’epfo i Rwamagana. Ni we wayoboye abazungu abajyana i Kageyo aho babonaniye na se Kigeri IV Rwabugiri (Mu murenge wa Kageyo akarere ka Ngororero ubu).
Abo bazungu bari bayobowe na Comte Gustav Adolph Von Goetzen w’Umudage bahuye tariki 12 Gicurasi1894. Nyuma yo kugeza Goetzen i Kageyo kwa Rwabugiri bivugwa ko uyu muzungu yahamaze iminsi ine kuko yahageze tariki 29 Gicurasi akahava tariki 2 Kamena.
ADOLPH VON GOETZEN
Adolph Von Goetzen yabonanye na Kigeri IV Rwabugiri bamarana iminsi ine nyuma akomeza urugendo rwe mu karere aho yavuye ajya gutanga raporo y’uko urugendo rwagenze.
Umwami YUHI V MUSINGA
Ni mwene Kigeri IV Rwabugiri. Yimye ingoma mu 1897 Mibambwe IV Rutarindwa amaze kugwa ku Rucunshu. Ingoma ye yaranzwe n’ingorane zikomeye z’ubutegetsi kuko yategetse igihe abazungu bageze mu Rwanda batangira kugenda bamwambura bumwe mu bubasha yari asanganywe nk’ umwami.
Azwiho kuba yaranganye n’abapadiri b’abazungu avuga ko bamugandishiriza abantu n’ingabo. Yarezwe na bamwe mu bo mu muryango we barimo ba nyirarume. Yakuwe ku bwami bigizwemo uruhare na Musenyeri Leon Classe bamucira i Kamembe nyuma bamucira i Moba muri Zaire (RDC). Aho niho yaguye mu 1944.
KABARE KA RWAKAGARA
Uyu ni musaza wa Kanjogera nyina wa Musinga. Azwiho kuba yararwanye mu ntambara yo ku Rucunchu ku ruhande rwa mwishywa we Musinga. Ni we wagize ati” Haguma umwami ingoma irabazwa”. Yayoboranye igihugu na mushiki we Kanjogera igihe Musinga yari akiri umwana ataregurirwa ubwami ari mu bagiriye umwami inama y’uko abapadiri bubaka kure y’ibwami. Yapfuye tariki 29 Werurwe 1911.
HANS RAMSAY
Uyu ni we wazanye ibendera ry’u Budage arisigira Musinga. Tariki ya 25 Werurwe 1897 uwo mudage yasanze u mwami Musinga i Gitwiko mu Karere ka Muhanga ubu, amuzaniye igipapuro kiriho amasezerano yagiranye n’Abadage yo ku murinda.
Musenyeri HIRTH
Uyu musenyeri yageze i Nyanza i bwami kwa Musinga tariki 2 Gashyantare 1897. Yari aherekejwe na ba padiri Brand na Barthelemy bahamara iminsi ibiri. Bahavuye berekeza i Mara mu Murenge wa Ruhashya bahava berekeza hakurya yaho i Save bahubaka Misiyoni (Paruwasi) ya mbere ya Save.
Musenyeri Hirith ni we washinze Seminari nkuru y’i Hangiro muri Tanzaniya yoherejwemo abafaratiri ba mbere b’Abanyarwanda. Ni na we washinze Seminari nto y’i Kabgayi. Yatabarutse tariki 6 Mata 1932.
Dr RICHARD KANDT
Uyu yabaye Rezida w’ u Rwanda akurikiye De Clerck. Abanyarwanda bari baramwise Kanayoge. Yabaye Rezida wa mbere w’Umudage mu Rwanda mu 1907 ari na bwo yashyize umurwa mukuru w’u Rwanda i Kigali.
Musenyeri LEON CLASSE
Leon Classe ni Umufaransa ukomoka mu Ntara ya Lorraine mu Bufaransa. Yavukiye i Metz tariki ya 28 Kamena 1874. Yabaye igisonga cya Musenyeri Hirth anayobora icyitwaga Vikariati (icyo twagereranya na Diyosezi) ya mbere y’ i Kabgayi. Azwiho kuba ari we wanditse ibaruwa ndende yo kuburana igice cy’u Rwanda cy’i Gisaka n’u Buganza bwa ruguru cyari cyatwawe n’Abongereza ndetse ajya no kubisobanura i Burayi mu 1919. Musenyeri Leon Classe yagize uruhare mu gukuraho Musinga no kwimika umwami Mutara III RUdahigwa.
BASEBYA BA NYIRANTWARI
Uyu yari umutwa wahoze mu ngabo z’Abashakamba za Rwabugiri. Nyuma y’intambara yo ku Rucuncu Basebya yifatanyije na Ndungutse bagomera umwami Musinga wari umaze kugera ku ngoma. Basebya yagabweho igitero na Godowius afatanyije n’umutware Rwubusisi Yozefu bamwica tariki 12 Mata 1912.
Umwami MUTARA III RUDAHIGWA KAROLI LEWO PETERO
Yavutse muri Werurwe 1911 yimye kuwa 16 Ukuboza 1931 atoranyijwe na Musenyeri Leo Classe. Azwiho kuba yarangaga akarengane. Yaciye ubuhake mu 1953. Yashyiraga igitsure ku batware batitabiraga inzira y’amajyambere n’abihaga gusuzugura. Yatanze tariki 25 Nyakanga 1959 afite imyaka 48.
Comments
Post a Comment