Menya bamwe mu bantu bagize amateka akomeye mu gihe cya gikoroni mu Rwanda Mu mateka y’u Rwanda hari abantu bakomeye bagiye bigaragaza cyangwa bakagaragara mu bikorwa byamenyekanye cyane mu mateka y’ u Rwanda. Abo barimo Abanyarwanda ndetse n’abazungu barimo abategetsi n’abihaye Imana. Bamwe muri abo bantu ni aba bakurikira : SHARANGABO Sharangabo ni mwene Rwabugiri Kigeri IV. Uyu Sharangabo azwi ho kuba ari we wakiriye abazungu igihe baje mu Rwanda. Sharangabo yatwaraga u Buganza bw’epfo i Rwamagana. Ni we wayoboye abazungu abajyana i Kageyo aho babonaniye na se Kigeri IV Rwabugiri (Mu murenge wa Kageyo akarere ka Ngororero ubu). Abo bazungu bari bayobowe na Comte Gustav Adolph Von Goetzen w’Umudage bahuye tariki 12 Gicurasi1894. Nyuma yo kugeza Goetzen i Kageyo kwa Rwabugiri bivugwa ko uyu muzungu yahamaze iminsi ine kuko yahageze tariki 29 Gicurasi akahava tariki 2 Kamena. AD
We inform to forge business oriented thinking