Kigali : Gusabiriza muri gare ya Nyabugogo ni ikibazo ku bagenzi
Bamwe mu bagenzi bategera imodika muri Gare ya Nyabugogo iri mu mujyi wa Kigali, baravuga ko babangamiwe cyane n’abantu bamaze guhindura gusabiriza ingeso kuko bababuza umudendezo n’umutuzo mu rugendo rwabo bari gushakisha imodoka zibatwara.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nzeri, nibwo IGIHE yagiranye
ikiganiro n’abagenzi bahategera imodoka zijya mu ntara, baba bari muri
gare ya Nyabugogo, maze bavuga ko babangamiwe n’ingeso y’ubusabirizi
ikomeje kwiyongera muri iyo gare.
Gashumba Emanuel, umugabo wari utegereje imodoka imujyana i Rusizi aho atuye, yabwiye IGIHE ati “Ingeso yo gusabiriza aha muri gare imaze kurenga urugero kuko kuva mu minota 30 maze aha, maze gusabwa amafaranga n’abantu batanu mu gihe njye nifitiye ibibazo byanjye binyugarije !”
Yakomeje agira ati “Uzi ko hano umuntu aza akagukoraho cyangwa akagukomaho cyangwa akagubita nko ku mugongo mu gihe wowe uhindukira uzi ko ari umuntu ukuzi wenda mugiye kuganira, wareba ugasanga ni umuntu uri gusabiriza !! Ntibikwiye, ku bwanjye birambangamira cyane, hari abo ubona badakwiye no gusabiriza kuko hari ubwo usanga yaracitse nk’igikumwe cy’ukuboko gusa cyangwa ukuguru !”
Uzamukunda Shakila, umugenzi wari utegereje imodoka ijya i Karongi mu ntara y’Uburengerazuba, we avuga ko aba bantu basabiriza bamaze kubigira umuco kuko usanga baba buzuye aho abagenzi bategera imodoka bakabuza amahwemo.
Yagize ati "Njye nibaza uburyo umuntu acika ikiganza kimwe ukundi kuboko ari kuzima ariko akigira inama yo gusabiriza gusa mu gihe iyo bakurikiranwe neza, usanga aho bavuka baba bahafite n’amikoro. Ushobora gusanga ubagirira impuhwe bamurusha cyane ubushobozi. Si ukuvuga ko nta mpuhwe tugira, ahubwo uburyo basabirizamo hano muri gare, buratubangamira cyane pee, by’umwihariko ku giti cyanjye !"
Emanuel Ndayisaba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ababana n’ubumuga, avuga ko abasabiriza bitwaje ko bamugaye ari ingeso bishyizemo kuko n’abasabiriza atari uko bababaye kurusha abandi.
Yagize ati "Erega n’abasabiriza bitwaje ko babana n’ubumuga ni ingeso bifitemo kuko si bo baba babaye cyane kurusha abandi ! Gusa ubu twateguye kujya tubakorera ibikorwa byo kubahugura uburyo bakwihangira imirimo no gutanga serivise zinoze kuko hari n’ababa bifitiye imirimo ariko ugasanga itanoze tukabafasha kuyinoza."
Yakomeje agira ati "Tumaze kubona ko hari akamaro byatanze nk’i Gisagara aho ababana n’ubumuga bamaze kwishingira amashirahamwe mu nzego zitandukanye yo mu buhinzi, ubworozi, ubukorikori n’ibindi kandi ukabona ko bibaha umusaruro ugaragara."
Yarangije avuga ko muri iki gihe bafashe ingamba bafatanyije n’ubuyobozi zo kujyana ababana n’ubumuga bose basabiriza mu turere bavukamo kuko kenshi mu mujyi ntacyo baba bahakora.

Ari gusabiriza bu bagenzi bari mu modoka
Hari abo birirwa bazengurukana ku tugare muri gare basabiriza abagenzi
Comments
Post a Comment