Kigali : Gusabiriza muri gare ya Nyabugogo ni ikibazo ku bagenzi Bamwe mu bagenzi bategera imodika muri Gare ya Nyabugogo iri mu mujyi wa Kigali, baravuga ko babangamiwe cyane n’abantu bamaze guhindura gusabiriza ingeso kuko bababuza umudendezo n’umutuzo mu rugendo rwabo bari gushakisha imodoka zibatwara. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nzeri, nibwo IGIHE yagiranye ikiganiro n’abagenzi bahategera imodoka zijya mu ntara, baba bari muri gare ya Nyabugogo, maze bavuga ko babangamiwe n’ingeso y’ubusabirizi ikomeje kwiyongera muri iyo gare. Gashumba Emanuel, umugabo wari utegereje imodoka imujyana i Rusizi aho atuye, yabwiye IGIHE ati “Ingeso yo gusabiriza aha muri gare imaze kurenga urugero kuko kuva mu minota 30 maze aha, maze gusabwa amafaranga n’abantu batanu mu gihe njye nifitiye ibibazo byanjye binyugarije !” Yakomeje agira ati “Uzi ko hano umuntu aza akagukoraho cyangwa akagukomaho cyangwa akagubita nko ku mugongo mu gihe wowe uhindukira uz
We inform to forge business oriented thinking