Educationwww.educatio.comhttp://education.com/
Amanota y’ibizamini bya Leta yasohotse, abahungu banikiye abakobwa Aba bana uko ari batatu ni abo muri Kigali Parents, Gasabo, bari mu 11 ba mbere mu gihugu. Uhereye ibumoso: Murekezi Ihirwe Patience wa mbere, Denis Shyaka Gasasira wa kane na Ihoza Annie Christella wa cumi, ariko akaba ari we mukobwa wa mbere kuko 9 ba mbere bose ari abahungu (Ifoto/Kisambira T) Minisiteri y’Uburezi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 16 Mutarama 2014, yashyize ahagaragara ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2013. Imibare igaragaza ko abakobwa babaye benshi mu gukora ibizamini, ariko ntibyababuza gutsindwa cyane ugereranyije na basaza babo bakoze ari bake. Minisiteri y’Uburezi yerekanye ko mu banyeshuri ibihumbi 163,092 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2013, abakobwa bangana na 89 537 (54%), abatsinze neza muri abo bangana na 2,2
Comments
Post a Comment