Skip to main content

Posts

Showing posts from July, 2014
  Amatariki y’ingenzi y’ urugamba rwo kubohora u Rwanda   Tariki ya 1 Ukwakira, ni itariki yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi, APR, zahagurukiye kubohora u Rwanda ndetse zihagarika jenoside yakorewe abatutsi.   Mu mwaka wa 1990 Tariki ya 1 Ukwakira  : Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara. APR, ishami rya gisirikare rya FPR, ku ikubitiro ryari riyobowe na Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema wari uyoboye uru rugamba. Bageze i Kagitumba, Rwigema yasobanuye mu magambo make impamvu y’urugamba rwari rutangiye, avuga ko mu mateka y’u Rwanda ubuyobozi bubi ari bwo bwazanye amacakubiri n’ibindi bibazo byose byari byugarije u Rwanda. Y...